Yota

By Sema Sole

Thumbnail

Hook:

Ng’akazina kavuna kakurema

Hirik’ibikuta Delilah arire

Mecca rek’ahene nikabitaba

Mbokoboko hakoboka abakava

Kugakina gatogota barira

Mpak’amagara abara babagara

Matage atajya atana n’agatama

Nyamara reka mvuge icyo babona(X2)

Verse:

Nzitiwe n’umumgisha badapima

Mfit’imisozi yibitabarika

Muri njye himitse ingoma zitagwa

Rurema gusa niwe mpfukamira

Nguzanyo z’amarira nti zikiza

Nariz’amabido bucya nki saba

Nsekera amakuba mbona agikuba

Numvir’ijeri nanuka mbibona

Nahise mbirema mbuz’ukombikora

Herez’abakiba mu manegeka

Namizwe kera nkora bitarikuba

Ndeger’inkuba mburiza ababisha

Mpisha amakiriro nkuz’amahitamo

Bene kibaya mbona mbihitaho

Nsinga ibizib’iyo ndek’abakibayo

Burya abaganya bazira kudapfa

Basiga bateze ibiti ngo ngwe nkasota

Bibagiwe ko nahoze nyiguruka

Nog’ijuru ngan’aho batanabona

Mana fasha bo bariguta iminota

Mpig’icyo mufata nkikidashoboka

Vudu vudu nsig’igihe mba ntogota

Subu nkubu niki wumva ntashobora

Kub’ipeso nkub’ingumi nkuh’ingoma

Subik’ibirura kurikira guma hano nkor’ibara nkurikira, vug’ ubuze wese nda mu murikira, mugitondo bucya nkibakubitira

Mugihorihori niho munyimvira, nkoma hasi bose injyana

Nyiharira, hano hose hose ninjye uhaturitsa, koma impand’zose mpagaze bukuta

Hook:

Ng’akazina kavuna kakurema

Hirik’ibikuta Delilah arire

Mecca rek’ahene nikabitaba

Mbokoboko hakoboka abakava

Kugakina gatogota barira

Mpak’amagara abara babagara

Matage atajya atana n’agatama

Nyamara reka mvuge icyo babona(X2)