Bitinze

By Bushali

On Kugasima

Released on July 5, 2019

Thumbnail

[Chorus: Bushali]

Bitangira bitinze, Urukundo ni hatari

Rwigira aho rushaka

Bakajuga bapinze

Uti indege ni hatari kandi nijye ishaka

Ayayayaya

Urukundo rw’umurara utagira naho arara

Ayayayaya

Urukundo rw'umurara utagira naho arara

Ayayayaya, ayayayaya


[Verse1: Bushali]

Urukundo ruransetsa, ruranyobera

Abazi urukundo niki tuzabimenya

Tuzagura imeta, Imeta reka

Baby nzabanza ngure pozo nzishyire igifu

Chérie oya genda nukanzanire ubufu

Icyambere nurukundo sikijya igifu

Kuba ubona ifunguro bigusabye ingufu

Nuziyice mumutwe ngo uhinduke ifuku

Urukundo ni hatari

Gukunda umwana wo Kugasima, Utagira imari

Kuva Monday mpaka Sunday

Twirira ibirayi

Twagafata nuko tukarenzaho amazi

Icyo utazi

Nuko njyewe nawe burya tudahuye

Ukunda ikirara kitagira aho kirara

Abakubonana nanjye bazakwita indaya

Ndabizi urukundo nirwushaka


[Chorus: Bushali]

Bitangira bitinze, Urukundo ni hatari

Rwigira aho rushaka

Bakajuga bapinze

Uti indege ni hatari kandi nijye ishaka

Ayayayaya

Urukundo rw’umurara utagira naho arara

Ayayayaya

Urukundo rw’umurara utagira naho arara

Ayayayaya, ayayayaya


[Verse 2: Bushali]

Ase nemere? Cg se nihebe?

Kubona umwana womubiryo yayamanitse

Izina nanditse, banyita imbobo

Wibuke ko ari nanjye mwami wo Mubiraro

Bitangira bitinze bakajuga bapinze

Gumya upinge, Umutima uwutsimbe

Sinafashe isuka minge

Ubu narumiwe

Inkono ihira igihe

Ubu nanjye ndahiriwe

Ngaho ibuka ahantu urikujya

Siheza namba

Amarira niyo usanga

Gaho guruka usige ubusa

Nurebe inyuma

Nibibazo nibisankabyo

Baby ndabyumva

Biragoye kumenya ugukunda

Kugasima ntawe, ninde unkunda?

Ndabizi nubwo utabikunda


[Chorus: Bushali]

Bitangira bitinze, Urukundo ni hatari

Rwigira aho rushaka

Bakajuga bapinze

Uti indege ni hatari kandi nijye ishaka

Ayayayaya

Urukundo rw’umurara utagira naho arara

Ayayayaya

Urukundo rw’umurara utagira naho arara

Ayayayaya, ayayayaya